245. Ahw' Umukiza Anyobora
1.
Ahw' Umukiza anyobora, Nzemera mukurikire,
Nzamukurikir' iteka, sinzakorwa n' isoni.
Gusubiramo:
Ahw' Umukiza anyobora, Nzemera mukurikire,
Ahw' azanyobora hose, Nzajya mukurikira.
2.
N' ubwo hab' umwijima, Nkagenda nyobagurika,
Nzumv' ijwi ry' uwo Mukiza rinsubizemw' intege.
3.
N' ubw' isi yambushabusha, Nkabur' epfo na ruguru,
Mukiza uzandamira, Ntabwo nzarambarara.
4.
Ibi byago nibishira, Azanyijyanir' iwacu,
Ntihabay' umubabaro, Nzaba ntanye n' ibyaha.
Comments
Post a Comment