Posts

Showing posts from May, 2023

231. Mana Data, Ushobora Byose

1. Mana Data, Ushobora byose, Duhe Mwami, Kurabagirana,  Tukuririmbire tugushima, Kukw' ariw' ushobora byose.   2. Watuyoboy' ibihe byashize, Tuyobore no mur' iki gihe,  Dukingire imyambi y' umwanzi, Tuyoboreshe ijambo ryawe.   3. Intambara ziraduc' intege, Tuber' ingabo idukingira,  Duhe kwizer' imbaraga yawe, Dukeney' ubuntu bwawe Mwami.  4. Duhembure mur' urugendo, Tuyobore amanywa n' ijoro,  Duhe kuguma bugufi bwawe, Guhimbazwa n' ibyawe iteka.

230. Wibuk' Imigisha Wahawe

1. N' ubwo waterwa n' amakuba menshi, maz' akagutera kwiheba cyane,  Ibuk' imigisha yose wahawe, Ibyo yakoze biragutangaza.  Gusubiramo: S. na A.: Wibuk' imigisha wahawe, Wibuk' imigisha y' Imana,  Imigisha Iman' iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.  T. na B.: Wibuk' imigisha � gisha wahawe, Wibuk' imigisha � gisha y' Imana, Imigisha yose Iman' iguha,  Ibyo yakoze biragutangaza.   2. Uhor' uremerewe n' amaganya, Umusarab' urakuremereye,  Ibuk' imigisha yose wahawe, Uhor' ubiririmb' uko bukeye.   3. N' ubon' abandi bafit' ubutunzi, Wibuk' ubwo Yesu yasezeranye,  Wibuk' imigisha yos' utagura, Ingororano yaw' iri mw' ijuru.  4. N' ubwo wab' utewe n' impagarara; Ntizizaguhagarik' umutima,  Wibuke k' ufit' abamarayika, Bazakurinda baguhumurize.

229. Ibihe By' Imibabaro

1. Ibihe by' imibabaro bitey' agahinda,  Byose nabituy' i Kalvari, Yes' ari bugufi.  Gusubiramo: Byose nabituy' i Kalvari, Kalvari, Kalvari,  Byose nabituy' i Kalvari, Yes' ari bugufi.  2. Muture Yes' amaganya yanyu uyu munsi,  Byose nabituy' i Kalvari, Yes' ari bugufi.  3. Mutim' ubabaye cyane, Humura witinya,  Byose nabituy' i Kalvari, Yes' ari bugufi.

228. Umutima Wanjye Wari Wihebye

1. Umutima wanjye wari wihebye, Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo,  Ntakambir' Uhoraho ndi mw' isayo, Maz' araz' ankuramo, None ndiho.  Gusubiramo: Yankuyemo yaransayuye, Maz' ampagarika ku Rutare,  Kand' anyigisha kuririmba, Ndamwogeza, Haleluya.  2. Yanyigije hafi ye ku Rutare, Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa,  Byatumy' intambwe zanjye zishikama, Nzahaguma nzahambikirw' ikamba.  3. Niwe wanyiishij' indirimbo nsya, Nyiririmba ku manywa na nijoro,  Ubu nibereye mu mudendezo, Nzakomeza nsingiz' Uwankijije.   4. Nzaririmb' ibitangaza bya Yesu Nzamusingiza bose babimenye,  Nzajya ndirimb' agakiza k' iteka, Kugez' ubwo bose bameny' Imana.

227. Mbeg' Inteko!

1. Umwana w' umunt' azaz' igitondo gitangaje, Nibwo twesetuzabon' ikuzo rye,  Azakur' abantu be mu moko yose yo mw'isi, Iyo nteko nini iratangaje ! Gusubiramo: S. na A.: Mbeg' inteko nini nziza! Intekonini y' abacunguwe na Yesu ubwe! Mbeg' inteko nini y'abantu! Bazahora banezerew' iteka! T. na B.: Mbeg' inteko, mbeg' inteko! Nini nziza, nini nziza! Inteko nini y' abacunguwe naYesu ubwe! Mbeg' inteko, mbeg' inteko! nini y' abantu! Bazahora banezerew' iteka! 2. Abasinziriye muri Yesu bazakanguka, N' ubwo bab' ikuzimu nomu nyanja,  Bahabw' imibiri imeze nk' iy' abo mw' ijuru, Iyonteko nini izatangaza! 3. Tuzabon' umudugud' urimw' amazu yera de, N' uruzi rwa yamazi y' ubugingo,  abazaba baratandukanye bazabonana, Izab'ar' inteko nin' itangaje! 4. Nukuri Yes' agiye kugaruka bidatinze, Uwo muns' uzab' umuns'uhiriwe,  Twese tuzahindurwa mu kanya, Nk...

236. Ndi Mu Murima

1 Ndi mu murima jyenyine, Ikime gitonze ku byatsi,  Numv' ijwi rivuga riti: Umwana w' Iman' aratungutse.  Gusubiramo: Turakomeza turagendana,  Maz' ambwira ko yantoye,  Mbeg' ibyishimo twari dufite,  Bitigeze bibaho! 2 Aravuga maz' ijwi rye ryiza ryikirizwa n' inyoni,  Indirimbo nziza namwumvanye ntabw' izamva ku mutima.  3 Tugumana mu murima, Kuk' ubwire bwari bukubye,  Maze anyoherez' ankangara, Arikw' ar' ukumpwitura.

235. Ngufitiy' Ubutumwa

1. Ngufitiy' ubutumwa, Haleluya, N' ubutumwa bw' Umukiza,  Bwanditswe mw' ijambo rye, Haleluya, Muhugukire urakizwa.   Gusubiramo: Tyo reba (tyo reba) maz' ukire (maz' ukire),  Reba Yes' Urakizwa. Byanditswe mw' Ijambo rye,  Haleluya, Muhugukire urakizwa.  2. Ngufitiy' ubutumwa bw' urukundo, Mwene Data, Haleluya,  Buturutse mw' ijuru, Haleluya, Bwatanzwe n' Umukiza Yesu.  3. Weguriw' ubugingo, Haleluya, Buhorahw' iteka ryose,  N' uhanga Yes' amaso, Haleluya, Niwe wenyine ugukiza.

234. Nind' Uzagera Mu Rurembo?

1 Nind' uzagera mu rurembo, Ruhorahw' ibihe byose,  Akabon' ibyiza bihari, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? Akahabon' inzira zose zisizemw' izahabu nziza,  Agahora mu masezerano, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? 2 Nind' uzatur' umusaraba, Ngw' aruhuk' iteka ryose,  Umwizer' azahabw' ikamba, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? Azareb' Umwami mu maso, Akiz' imibabaro yose,  Abane naw' iteka ryose, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? 3 Kandi har' uzakingiranwa, Ubutazakingurirwa,  Azabwirwa ngo ntabwo nkuzi, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? Azahamagarir' ubusa, Urugi ruzaba rwakinzwe,  Bazagororerw' asigare, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? 4 Harih' uzishimir' intsinzi, Anesheje, Anesheje,  Ari hamwe n' abacunguwe, Mbese nijye, Cyangwa Wowe? Har' uzaramukanya n' abe, Batandukanijwe n' ibyago,  Be kongera gutandukana, Mbese nijye, Cyangwa Wowe?

233. Amarembo Niyugururwa

1. Ntituzongera kuba mu mwijima, Amarembo niyugururwa.  Ahubwo tuzaba muri rwa rurembo, Rumurikirwa n' Imana.   Gusubiramo : S. na A.: Amarembo niyugururwa, Amaremboniyugururwa.  Mbeg' umunezero tuzahagirira, Amaremboyuguruwe! T. na B.: Amarembo niyu' ru' 'gururwa, Amarembo Niyu' ru' gururwa, Mbeg'umunezero tuzahagirira, Amarembo yuguruwe! 2. Inshuti zizandindira ku cyambu, Amarembo niyugururwa.  Nzajya kwiber' ahatazarangw' icyaha, Amarembo yuguruwe.  3. Nta ndwara no kuribwa bizabayo, Amarembo niyugururwa.  Tuziganirira n' abakunzi bacu, Amarembo yuguruwe.  4. Nzagir' umunezer' utarondorwa, Amarembo niyugururwa.  Nzahora nirebera Yesu mu maso, Amarembo yuguruwe.  5 Tuzagendera mu mucyo w' Imana, Amarembo niyugururwa.  Tuzaba turirimban' umunezero, Amarembo yuguruwe.  6. Ntabwo nzongera kuvunwa n' ishavu, Amarembo niyugururwa.  Nzabana n' Umwami Yes' iteka ryose, Amarembo yuguruwe.

232. Urukundo Rw' Umukiza

1. Ubu mpagaz' imbere ya Yesu w' i Nazareti,  Ntangazwa n' ukw' ankunda kandi nandujwe n' ibyaha! Gusubiramo: Urukundo rw' Umukiza Nzahora nduririmba,  Urukundo Yes' ankunda,  Ruhebuj' ibintu byose.   2. Ari mu gashyamb' asenga, Nijye yagiriraga,  Bya byuya by' amaraso yabibize kukw' ankunda.  3. Maz' abamarayika baza kumuhumuriza,  Kuko yar' ababajwe n' imibabaro y' abantu. 4. Tuzamureb' iteka abazaba bacunguwe,  Duhore turirimba urukundo yadukunze.

242. Mbeg' Umunsi Mwiza

1. Mbeg' umunsi mwiz' ubw' abacunguwe bazaba bar' imbere ye.  Bazaririmb' indirimbo kubw' ikuzo n' ubuntu bwayo.  Gusubiramo: Inteko zingana n' umusenyi,  Zingana n' umusenyi mwinshi,  abacunguwe bazangana n' umusenyi,  umusenyi bangana n' umusenyi.  2. Ndareb' ingabo zitabarika zerekan' umucyo w' ijuru,  Zifit' amahoro atangaje ku maremb' arabagirana.   3. Numv' ijwi ryiza ry' Umucunguzi riva ku ntebe ye y' ubwami,  Nimuz' abahiriwe na Data. mwambikw' ikamba ryo kunesha.  4. Abera bazaririmba n' abamarayika batabarika,  Isi izahind' umushyitsi kand' ibyago bizaba bishize.

241. Nabonye Kuza Kwa Yesu

1 Nabonye kuza kwa Yesu afit' icyubahiro,  amaze gusenya rwos' ububiko bw' umujinya,  Yadukijije n' ubugi bw' inkot' ityaye cyane,  Niw' utuyobora.   Gusubiramo: Nasingizwe, Haleluya, Nasingizwe, Haleluya,  Nasingizwe, Haleluya, Niw' utuyobora.  2 Namubonye no mu mazu y' abantu benshi cyane,  Bamwubakiramw' ibicaniro nimugoroba,  Nongera kumubon' ac' imanza zitarenganya,  Niw' utuyobora.   3 Akomeje guhamagaz' abant' ijwi ry' impanda,  Arateguriz' abantu bose gucirw' imanza.  Mutima wanjye mwitabe vuba unezerewe,  Niw' utuyobora.

240. Uko Ndushaho Kumukorera

1. Aho menyey' Umukiza, Nkanagengwa nawe,  Uko ndushaho kumukorera, Nikw' arushaho kunyuzuramo.  Gusubiramo: Uko njya ndushaho kumukorera,  Nawe, nikw' arushaho kunyuzura,  Kandi uko ndushaho kumukunda,  Nawe, nikw' arushaho kunyuzuramo.   2. Angirir' ubuntu bwinshi, Nkamererwa neza,  Uko ndushaho kumuyoboka, Nikw' arushaho kunyuzuramo.

238. Nguhay' Umwanya

1. Wavuye mw' ijuru usig' ubwami bwawe, Uza mur' iyi si ku bwanjye,  I Betelehemu, Ntiwabonay' icumbi, Kand' ur' Umwami w' abami.  Gusubiramo: Nguhay' umwanya mu mutima,  Uwiberemw' ibihe byose,  Ndawukweguriye Mwami wanjye,  Uwiberemw' ibihe byose.  2. Abamarayika bakuririmbiraga, Bogez' icyubahiro cyawe,  Maz' ugeze mw' isi uvuk' ur' umukene, Wicisha bugufi cyane.   3. ingunzu zitahiraga mu myobo yazo, Inyoni zirara mu byari,  Ariko woweho wararaga butunda, mw' ishyamba ry' i Galilaya.  4. Wazaniy' abantu Ijambo rihoraho, Ngo rizabah' umudendezo,  Maze barakwanga bakujyan' i Kalvari, Bakwambikiray' amahwa.   5. Ubw' uzagaruka mw' ikobe ry' indirimbo, Uje mu cyubahiro cyawe,  Ndifuza cyane yuko wazampamagara, Ut' icar' iburyo bwanjye.

239. Twabony' Agakiza

1. Twabony' agakiza, Muri Yesu kristo, Yadupfiriye i Kalvari,  Mu rukundo rwe rutagir' iherezo, Twatsindishirijwe na Yesu.  Gusubiramo: Yesu yabay' incungu y' ibyaha byacu,  Yaducunguj' amaraso ye,  Nzahora ndirimb' urukundo rwinshi,  Yesu yankunze kera.  2. Igitambo cy' amaraso y' Umukiza, Nicyo cyadukijij' ibyaha,  Cyadukuyehw' inenge twari dufite, Ubu tur' abana b' Imana.  3. Urukundo rw' Imana yakunze umuntu, N' ukuri ruhebuje byose,  Nta yindi mpano dufite twayitura, Tumuhe imitima yacu.

237. Ntabwo ndamenya

1. Ntabwo ndamenya nez' icyatumye Iman' ingirir' ubuntu,  Bigatum' ingir' uwo mu muryango w' abana bayikunda.   Gusubiramo: Kuko nzi nez' uwo nizeye,  Kand' ariw' ushobora byose,  Niwe undindir' ubugingo,  Kugeza urya munsi.  2. Ntabwo nzi nez' uburyo yampaye, Uko kwizera gukiza,  N' ubury' Ijambo rye ryampaye amahoro yo mu mutima! 3. Sinzi ubury' Umwuka yihanisha abanyabyaha nkanjye,  Kumenyesh' abandi ibya Yesu, Bidutera kumwizera.   4. Ntabwo nz' icyo nateganirijwe, Ar' icyiza cyangw' ikibi,  Imibabaro n' iminsi myiza, Byose bir' imbere yawe.  5. Sinzi igih' umwan' azazira, Ndetse n' ahw' azaturuka,  Niba mbana na Yesu mur' iki gihe, Nzamusanganira.

245. Ahw' Umukiza Anyobora

1. Ahw' Umukiza anyobora, Nzemera mukurikire,  Nzamukurikir' iteka, sinzakorwa n' isoni.  Gusubiramo: Ahw' Umukiza anyobora, Nzemera mukurikire,  Ahw' azanyobora hose, Nzajya mukurikira.  2. N' ubwo hab' umwijima, Nkagenda nyobagurika,  Nzumv' ijwi ry' uwo Mukiza rinsubizemw' intege.   3. N' ubw' isi yambushabusha, Nkabur' epfo na ruguru,  Mukiza uzandamira, Ntabwo nzarambarara.  4. Ibi byago nibishira, Azanyijyanir' iwacu,  Ntihabay' umubabaro, Nzaba ntanye n' ibyaha.

244. Muze Dusingiz' Umwami

1. Muze dusingiz' Umwami, Abera muz' imbere ye,  abahora mumuramya, Mwamamaz' ububasha bwe.  2. Mumusingiriz' ahera, Mumuririmbe mwisanzuye,  Nimumuramye mwunamye, Mumwubahe kukw' abumva.  3. Muhoran' ubuntu bwe butemba buv' i siyoni,  N' Umuremyi, N' Uhoraho, Bose nibamusingize.

243. Nimutyo Turirimban' Umunezero

1. Nimutyo turirimban' umunezero, Twegereje kuger' iwacu,  Aho niho tuzaban' iteka ryose, Ubu tugiye kugerayo.   Gusubiramo: S. na T.: Mu gihe gito, Mu gihe gito, Tuzabatugezeyo,  Tugiye kuban' ubudatandukana, Ubu tugiyekugerayo. A. na B.: Mu gihe gito, Mu gihe gito, Tuzabatugezeyo,  Tugiye kuban' ubudatandukana, Ubu tugiyekugerayo . 2. Mutyo dushishikare dukore neza, Twegereje kuger' iwacu,  Kand' Imana yiteguye kutwakira. Ubu tugiye kugerayo.  3. Dukomez' urugendo twe gucogora, Twegereje kuger' iwacu,  Nimutyo twamamaz' iyo nkuru nziza, Ubu tugiye kugerayo.   4. Mbeg' umunezero tuzagirirayo! Twegereje kuger' iwacu,  Ntituzongera kubogoz' amarira, Ubu tugiye kugerayo.

250. Umukiza Niw' Unyobora

1. Umukiza niw' unyobor' iyo ndi mu bishuko,  N' iy' amakub' angose, amber' ubuhungiro,  Niw' unkingir' ibishuko, Yesu nyiyoborere. 2. Uhosh' umuraba nk' umubyey' uhoz' umwana we,  Ndets' uranawutegek' ubwaw' ukakumvira,  Mwami wanjye Yesu nkunda, Ujy' Unyiyoborera.   3. Iyo negerey' inkengero ngashy' ubwoba, Nkakwihishamo,  Ndaruhuka, Nkumv' umpumuriz' uti:  Witinya ntacy' uteze kuba, Nzajya nkuyobora.

249. Ikuzo Ni Iryawe!

1 Ikuzo n' iryawe Data wa Twese, Nari nahabiye kure yawe,  Wangejeje mu mucyo w' itangaza, Umvana mu bubata ndakira.  Gusubiramo: Mbeg' urukundo ruhebuje! Nababariwe, N' inkuru nziza kuri twe.  2 Mbeg' urukundo rutarondoreka! Rwatumye Yesu aza kunshaka.  Nar' umuhamya sinari nkwiye, Gukira ngukesha Yesu gusa.  3 akir' uyu mutima wanjye Mwami, Nkweguriy' imibereho yanjye,  Wowe wanyitangiye ukankiza, Wanyejeshej' amaraso yawe.  4 Mana yanjye nkingira ndakwinginze, Sinashobora kwirwanirira,  Kugira ngo nzanezererw' iteka, Twishimye, Dusingiza Umwami.

248. Mutima Wanjye Ucururuke

1. Mutima wanjye ucururuke, Nugir' ibiguter' impagarara,  Wiringire Ishobora byose, N' imigambi yayo myiza.  2. Mutima wanjy' iby' ari byo byose, N' ubw' ibihe byagenda bihinduka,  Imbabazi zayo ntizishira, Zihorahw' ibihe byose.  3. Mutima wanjye uremerewe, N' ubwo wab' utew' ubwoba n' urupfu,  Ni wiheba wisung' Uwiteka, Agukingurir' ijuru.  4. Mutima wanjy' uhereye kera, Ntiwigeze ubur' umudendezo,  Isung' Imana izakwakira, Wemere kugengwa na yo.   5. Ubugingo bwiza buboneye, Bushishikarira gukor' ibyiza,  Mukiza mfasha ngo mbugereho, Ump' umutim' utunganye.

246. Twumvire Mwami

1. Twumvire Mwami, Turakuramya,  Uduteg'amatwi, Duh' amahoro. Amen.

247. Nzinutsw' Ibyo Mw Isi

1. Nzinutsw' ibyo mw' isi, Mpisemo Yesu! Sinzifatanya nabyo, Mpisemo Yesu! N' isi y' umwijima, Nta buruhukiro,  Yesu niwe mugisha, Mpisemo Yesu! 2. Wa si we, winshuka, Mpisemo Yesu! Nzabana naw' iteka, Namuhisemo,  Ibyo mw' isi byose, n' iby' igihe gito,  Bimeneka nk' ibumba, Mpisemo Yesu! 3. Iby' iyi si n' inzozi, Mpisemo Yesu! Niwe umber' umucyo, Mpisemo Yesu! nashatse kwikiza, Binsubiz' inyuma,  Yesu niwe wanyuze, Niwe mpisemo! 4. Ntabwo ntiny' urupfu, Mpisemo Yesu! Nshaka kubahw' iteka, Mpisemo Yesu! Ndashaka kugera, Aho nzab' iteka,  Nzaba mu gituza cye, Mpisemo Yesu.